Iyi nkubi y’umuyaga yari ifite umuvuduko ugera kuri kilometero 150 ku isaha ubwo yageraga i Yuhuan mu Ntara ya Zhejiang, mbere yo kongera kugera ku butaka mu Mujyi wa Wenzhou.
Yahungabanyije ingendo mu bice bitandukanye, aho ingedo zigera ku 1.400 zahagaritswe i Shanghai. Abategetsi bari babanje gutanga impuruza, ariko nyuma bayigabanya ubwo Dolphin yagendaga igabanya ubukana.
Nubwo inkubi iri gukomeza mu bice by’imbere mu gihugu, hatanzwe impuruza ko hashobora kugwa imvura nyinshi, imyuzure ndetse n’inkangu. Shanghai n’izindi ntara zirimo Shandong, Henan, Hubei, Anhui, Jiangsu na Zhejiang zitezwemo imvura nyinshi.
Muri Wenzhou, abantu bagera ku 900.000 bimuriwe ahatekanye, hanategurwa ahantu harenga 1.000 ho kwakirira abahuye n’ibiza. Muri Taizhou na ho, abagera ku 390.000 bavuye mu ngo zabo.
Dolphin yari yabanje kwibasira Philippines, Taiwan ndetse n’ikirwa cya Okinawa mu Buyapani mbere yo kugera mu Bushinwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!