Kuri uyu wa Gatanu nibwo inkuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 47 yamenyekanye, ko yiyahuye yitwikiye imbere ya Minisiteri.
Mbere yuko ibyo biba yari yanditse ku rukuta rwa Facebook amagambo, asa nk’usezera . Ati “Ndabasabye urupfu rwange muzarubaze u Burusiya”.
Bivugwa ko mbere yo kwiyahura Polisi hamwe n’abashinzwe iperereza bari bagiye gusaka iwe hamwe no kugenzura konti ze za banki nkuko abatavugarumwe na leta y’u Burusiya babitangaje .
Hari amakuru avuga ko amakayi ye, mudasobwa ye n’iy’umukobwa we , telefone y’umugabo we ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byari byafatiriwe .
Nyuma y’urupfu rwe abashinzwe iperereza bavuze ko batangiye gucukumbura ngo bamenye icyamuteye kwiyahura.
Irina Slavina mu nkuru yandikagaga yajyaga ashinja Leta kudaha ubwisanzure abanyamakuru ndetse no kubakandamiza igamije kubacecekesha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!