Ni inama yitabirwa n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bungirije, ikaza kubera mu mu Murwa Mukuru w’u Bushinwa, Beijing, aho iteganyijwe kuri uyu wa 14 Werurwe 2025.
Umubano w’u Burusiya na Iran wazamuwe mu 2022 ubwo Moscow yatangizaga intambara kuri Ukraine ndetse hasinywa n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ibyo bihugu byose bisanzwe ari inshuti z’akadasohoka z’u Bushinwa.
Iyo nama izayoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa wungirije, Ma Zhaoxu, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’iyo minisiteri, Mao Ning.
Mu gihe iyo nama izaba iri kuba mu bilometero birenga ibihumbi 10 i New York hazaba hateraniye indi nama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano izabera mu muhezo.
Na yo izaba yiga ku migambi ya Iran yo kwagura ingano y’ubutare bwa Uranium ndetse n’intwaro zibukomokaho.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije w’u Burusiya, Sergei Ryabkov, yaganiriye na Ambasaderi wa Iran, Kazem Jalali, kuri porogaramu ijyanye no gukoresha ingufu za nucléaire n’uburyo bwo kuyirwanya.
Byakozwe mu buryo bwo gushimangira umuhati w’u Burusiya bwiyemeje gufasha Perezida wa Amerika, Donald Trump kumvisha Iran kwirinda gukora intwaro za nucléaire.
Iran imaze igihe ihakana ibyo gushaka gukora izi ntwaro gusa ikigo cya Loni gishinzwe kugenzura intwaro za kirimbuzi, IAEA, cyatanze umuburo ko Tehran ikomeje umuvuduko wo gutunganya ubutare bwa Uranium aho igeze ku kigero cya 60% kandi biri kwegera ikigero gisabwa cya 90% ngo hakorwemo intwaro za kirimbuzi.
Muri 2015, Iran yagiranye amasezerano ahuriweho n’ibihugu birimo, u Bwongereza, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuriweho ibihano by’ubukungu nyuma yo kwemera kugabanya ubutare yari irimo gutunganya, ndetse bukajya bugenzurwa na Loni. Gusa mu 2018 Trump yasubijeho ibihano.
U Bushinwa bwavuze ko bushyigikiye Iran mu kurinda uburenganzira bwayo kandi ko bushaka ko ibiganiro kuri gahunda ya Iran y’intwaro za kirimbuzi byatangira vuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!