00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya ntibukozwa iby’ubufasha mu bya gisirikare NATO ishaka guha Ukraine

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 August 2025 saa 01:35
Yasuwe :

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yatangaje ko ubufasha mu bya gisirikare Umuryango wa NATO ushaka guha Ukraine ari ubushotoranyi ndetse ko bishobora gukurura intambara y’Isi.

Ibi yabitangaje ku wa 19 Kanama 2025, mu biganiro by’amahoro biri kubera i Moscow mu Burusiya, bigamije kugarura umwuka mwiza hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Zakharova yavuze ko babivuze kenshi ko nta bufasha mu bya gisirikare birimo kohereza ingabo muri Ukraine bashaka.

Yagize ati “Twabivuze kenshi ko tudashaka ibikorwa na bimwe bya gisirikare no kohereza ingabo muri Ukraine, harimo iza NATO.”

Uyu muvugizi akomeza avuga ko ibi byose bitizwa umurindi n’u Bwongereza bukomeza kwivanga mu biganiro bya Amerika n’u Burusiya ku kibazo cya Ukraine, ndetse ko kuguma guhatiriza NATO kujya muri iki kibazo bizabyara ibibazo bikomeye cyane.

Ati “U Bwongereza buri gushaka gukomeza kugira iyi ntambara mbi kurushaho, ndetse iri gusunikira NATO ahantu habi cyane hashobora gutuma twisanga mu makimbirane y’Isi yose.”

Si ubwa mbere u Burusiya bugaragaje ko NATO gufasha Ukraine byateza intambara ya gatatu y’Isi, kuko muri Mata 2025 Umunyamabanga w’Akanama k’Umutekano k’u Burusiya, Sergey Shoigu, yavuze ko kohereza Ingabo za NATO muri Ukraine byateza intambara y’Isi yose.

Yabivuze nyuma y’uko muri Werurwe 2025, u Bwongereza butangaje ko bugiye gukusanya ingabo mu bihugu byo mu Burayi, zizajya gufasha Ukraine kuko ari byo bizatuma amasezerano y’amahoro agerwaho vuba, icyakora uwo mugambi ntiwagezweho kuko ibihugu byinshi byanze kohereza ingabo zabyo.

Maria Zakharova, yashingije u Bwongereza gushaka guteza intambara y'Isi binyuze mu guhatiriza NATO kohereza ingabo muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages