00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya n’u Buhinde byinjiye mu bufatanye mu bucuruzi bw’arenga miliyari 100 $

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 December 2025 saa 06:06
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, batangaje ko bashyize umukono ku masezerano atandukanye agamije ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bugera kuri miliyari 100$ bitarenze 2030.

Nyuma y’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byabaye ku wa 5 Ukuboza 2025, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ibikorwaremezo, ingufu, imiti n’itangazamakuru.

Perezida Putin yavuze ko u Burusiya bushaka guteza imbere umubano n’u Buhinde mu nzego zitandukanye. Ati “Ubuyobozi bwa Modi burimo gukurikiza politiki yigenga kandi bihesha igihugu umusaruro ukomeye mu bukungu.”

Modi yabwiye Putin ko ashimishwa no kuba bombi baziranye mu myaka 25 ishize, arakomeza ati “Biduha uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twifuza.

U Burusiya bwemeje ko buzaha u Buhinde ingufu ku kigero kiri hejuru na bwo buzungukira mu inararibonye u Buhinde bufite mu buvuzi, bukubaka uruganda rukora imiti yo kurwanya kanseri mu Ntara ya Kaluga.

U Buhinde buzwiho gukora imiti ku bwinshi ifasha ibihugu bitandukanye. Iki gihugu gikora 60% by’inkingo ziboneka ku Isi.

Ubwo yari i New Delhi kandi Putin kandi yatangije ishami rya Russia To Day mu Buhinde. Ati “Rizafasha Abahinde kumenya ukuri kw’ibibera mu Burusiya.”

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin (ibumoso) ari kumwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages