Iki kirunga cyaherukaga kuruka mu kinyejana cya 15, cyateje umwotsi mwinshi wazamutse ku burebure bwa kilometero esheshatu mu kirere mu rukerera rwo kuri iki cyumweru. Minisiteri ishinzwe ibiza mu Burusiya yatangaje ko nta baturage bagizweho ingaruka no kuruka kw’iki kirunga.
Nyuma y’amasaha make ikirunga kimaze kuruka hahise haba umutingito ukomeye muri aka gace, ndetse ushobora gutera tsunami ifite uburebure bwa santimetero 18. Abaturage bahaturiye basabwe kwirinda kwegera inkombe z’inyanja.
Tsunami ni umutingito ubera mu nyanja ku buryo utera imyuzure. Iyo tsunami igeze ku nkombe, amazi amanuka yihuta cyane mu nyanja (ashobora kugenda ibilometero 800 ku isaha) yerekeza ku nkombe. Ishobora gusenya inyubako, gutwara abantu, no kwangiza byinshi mu turere turi hafi y’inyanja.
Kuruka kw’iki kirunga ndetse n’uyu mutingito bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’umutingito wibasiye ako gace tariki ya 29 Nyakanga 2025, wari ufite ibipimo bya magnitude 8.8, ibyatumye uba umwe mu mitingito ikomeye ku Isi.
Ni ibyatangajwe na Olga Girina, ukuriye itsinda rishinzwe gukurikirana imikorere y’ibirunga muri Kamchatka.
Kamchatka ni agace kari kure y’ahatuwe n’abaturage cyane, kabarizwa mu gice kizwi nka ’Pacific Ring of Fire’, kubera ko haba ibirunga byinshi ndetse hakunze kuba imitingito bitewe n’imiterere y’ubutaka bwaho



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!