00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya ’bwohereje intwaro’ mu nzira y’isanzure irimo ibyogajuru bya Amerika

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 23 May 2024 saa 05:43
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko u Burusiya bwohereje icyogajuru cyitwa COSMOS 2576 nyamara abo mu rwego rw’ubutasi rwa Amerika bo bavuga ko ari intwaro yo kubufasha kuneka no kugaba ibitero ku bindi byogajuru.

Iki cyogajuru cyoherejwe giturutse ku kigo cya Plesetsk mu Burusiya, mu birometero 800 mu majyaruguru y’umujyi wa Moscow, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, kijya mu isanzure mu cyerekezo kirimo ibindi byogajuru bigera ku icyenda.

Umuvugizi w’ishami ry’ingabo za Amerika rishinzwe isanzure, yagaragaje ko iki cyogajuru cy’u Burusiya gishobora kuba intwaro yakwangiza ibindi byogajuru biri mu isanzure.

Yavuze ati: “Twabonye kandi dukora isuzuma, dusanga iyi ntwaro yo mu isanzure ishobora kwangiza ibindi byogajuru biri mu nzira iva ku Isi.”

Uyu muvugizi yasobanuye ko Cosmos 2576 iteye nk’ibindi byogajuru by’u Burusiya byoherejwe mu isanzure hagati ya 2019 na 2022, hafi y’ibya Amerika byifashishwa mu butasi.

Inzego z’ubutasi za Amerika zatekerezaga ko mbere y’uko u Burusiya bwohereza COSMOS 2576 mu isanzure, buzabanza gusaba uburenganzira abafatanyabikorwa babwo bashinzwe gusuzuma ibyogajuru.

Bart Hendrickx, umushakashatsi ukurikirana gahunda y’u Burusiya mu isanzure, avuga ko atigeze abona ibintu nk’ibyo ari kubona, ndetse ko ibikorwa by’ingabo n’ibya gisivili byo muri iki gihe biri gutungurana.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Sergey Ryabkov, yahakanye ibyo Amerika yavuze, asobanura ko igihugu cyabo kidashobora kohereza intwato mu isanzure, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bibivuga.

Mu magambo ye, ati “Ntabwo ntekereza ko tugomba gusubiza amakuru y’ibinyoma ya Washington. U Burusiya bukomeje kubahiriza amasezerano y’intwaro kirimbuzi ya NEW START Moscow yagiranye na Washington.”

Kugeza tariki ya 21 Gicurasi 2024, COSMOS 2576 ntabwo yari yageze hafi y’icyogajuru cya Amerika, ariko abasesenguzi mu by’isanzure babonye ko iri kwerekeza ku cyitwa USA 314, gifite ubunini bwa bisi cyoherejwe mu 2021, kandi ngo gifite umuvuduko mwinshi.

Muri Gashyantare 2024, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko Moscow nta mugambi ifite wo kohereza intwaro kirimbuzi mu isanzure, ashimangira ko igihugu cye cyubatse ubushobozi mu by’isanzure nk’uko na Amerika yabigenje.

Amerika ihamya ko iki cyogajuru ari intwaro ariko u Burusiya bwo bwabyise ibinyoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .