Ku wa 10 Nzeri nibwo Giuseppe Conte yabwiye ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cye, Il Foglio ko Perezida w’u Burusiya yamwijeje gutangiza iperereza ku irogwa rya Alexei Navalny batavuga rumwe.
Iki gihe Conte yagize ati “Perezida Putin yanyijeje ko u Burusiya bwiteguye gukura urujijo ku byabaye, ndetse yambwiye ko azashyiraho komite ibishinzwe kandi ko yiteguye gufatanya n’abayobozi b’u Budage”.
Ibyavuzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani byaje guterwa utwatsi n’umuvugizi wa Perezida Putin, wavuze ko “habayeho kumva ibintu nabi” ndetse yemeza ko u Burusiya butigeze busezeranya uwo ariwe wese gukora iperereza ku irogwa rya Navalny.
Nyuma y’aho Navalny usanzwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin agereye mu Budage agiye kwivuza ndetse abaganga bakemeza ko yahawe uburozi buzwi nka ‘Novichok’, ibihugu by’amahanga bikomeje kotsa igitutu u Burusiya ngo butange ibisobanuro ku kurogwa k’uyu mugabo.
Chancelière w’u Budage, Angela Merkel aherutse kuvuga ko byamaze kugaragara ko Navalny yarozwe mu buryo budashidikanywaho, ndetse asaba u Burusiya kubitangaho ibisobanuro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!