Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, iyi Minisiteri yavuze ko ayo makuru yashingiye kuri raporo ya Pyotr Bolgarev, uyoboye itsinda ry’ingabo z’u Burusiya ziri mu burasirazuba.
Icyakora, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ntiyatangaje amazina y’utwo duce 19 ivuga ko yafashe.
Yatangaje kandi ko ingabo z’u Burusiya ziherutse gufata agace ka Rybalskoye ko mu ntara ya Zaporizhzhia.
Muri uyu mwaka, umuvuduko w’ingabo z’u Burusiya ku rugamba waragabanyutse, mu gihe Moscow yakajije ibitero ikoresheje missiles ballistique kuri Kyiv no mu yindi mijyi ya Ukraine.
Ku wa Gatatu, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ingabo z’igihugu cye zongeye kwigarurira kilometero kare 745 z’ubutaka bwagenzurwaga n’u Burusiya muri uyu mwaka, mu bice byo mu majyepfo ashyira Uburasirazuba aho imirwano ikomeje kubera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!