00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwatangaje ko OTAN igeze kure umugambi wo kubushozaho intambara

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 20 January 2026 saa 11:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko amagambo n’ibikorwa bya bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’u Burayi barimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa OTAN, Mark Rutte, bigaragaza ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biri kwitegura intambara yeruye n’u Burusiya.

Lavrov yabitangaje ku wa 20 Mutarama 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku bikorwa by’ububanyi n’amahanga by’u Burusiya byaranze umwaka wa 2025.

Yagaragaje ko abayobozi bakuru b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) nk’Umuyobozi ushinzwe Politiki Mpuzamahanga muri EU, Kaja Kallas, Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, ndetse n’abayobozi b’ibihugu birimo u Budage, u Bufaransa n’u Bwongereza, batagihisha umugambi wo guhangana n’u Burusiya.

Yagize ati “Bari kwitegura intambara n’u Burusiya mu buryo bweruye kandi ntibakibihisha.”

Lavrov yavuze ko mu gihe u Burusiya bwifuza gukemura buhereye mu mizi amakimbirane bufitanye na Ukraine, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ari byo byakomeje gukongeza uwo mwuka mubi mu myaka myinshi ishize, bigamije guhindura Ukraine igikoresho kibangamira umutekano w’u Burusiya.

Yongeyeho ko nubwo abayobozi bo mu Burengerazuba bw’Isi batakivuga kenshi umugambi wo gutsinda u Burusiya mu buryo bwa gisirikare, ibikorwa byabo bigaragaza ko uwo mugambi ugihari mu bitekerezo no mu migambi yabo, by’umwihariko binyuze mu gukomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Kiev, abashinja kurangwa n’ivangura n’urwango ku Burusiya.

U Burusiya bumaze igihe buhakana ibivugwa n’ibihugu by’u Burayi n’Amerika ko bushobora kubigabaho ibitero, buhamya ko bigamije gutera ubwoba abaturage no kuzamura ingengo y’imari ikoreshwa n’igisirikare mu Burayi.

Icyakora ibihugu birimo Pologne, Finlande, Lithuania, Latvia na Estonia byakomeje gutsimbarara kuri iyo mvugo, ndetse biherutse kuva mu masezerano mpuzamahanga abuza ikoreshwa ry’ibisasu bitegwa mu butaka, bitangaza ko bigiye kubyongera ku mipaka bihuriyeho n’u Burusiya.

U Burusiya bwatangaje ko OTAN igeze kure umugambi wo kubushozaho intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages