00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwashinjwe gushaka kwica Boris Johnson wayoboye u Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 September 2026 saa 07:48
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe gariyamoshi muri Ukraine, Ukrzaliznytsia, cyatangaje ko bishoboka ko igitero cy’u Burusiya cy’indege itagira umupilote cyagabwe hafi y’umupaka w’icyo gihugu na Pologne cyari kigambiriye gariyamoshi yari itwaye Boris Johnson, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, n’abandi bayobozi b’i Burayi.

Iki gitero cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, hafi ya sitasiyo ya Yahodyn. Ukrzaliznytsia yavuze ko gariyamoshi yari itwaye Johnson, abajyanama mu by’umutekano n’abandi bari bavuye i Kyiv berekeza i Warsaw, yari imaze igihe gito kuri iyo sitasiyo mbere y’uko indege itagira umupilote irasa gari ya moshi yari ihagaze.

Umukozi wari ushinzwe gukurikirana umutekano yabonye iyo ndege, bituma hatangwa itegeko ryo guhungisha abagenzi hasigaye iminota igera kuri 15 ngo igitero kibe. Gariyamoshi yari itwaye Johnson na yo yahavuye mbere y’igihe cyari giteganyijwe. Muri iyo sitasiyo hari n’indi gariyamoshi yari irimo David Petraeus, wahoze ayobora urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA.

Johnson yavuze ko atumva impamvu u Burusiya bwarashe gariyamoshi yari ihagaze hafi y’umupaka. Yagaragaje ko icyo gitero ari urugero rw’ibyo abaturage ba Ukraine bahura na byo buri munsi, anasaba ibihugu bishyigikiye Ukraine kuyongerera ubushobozi bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.

Abayobozi ba Ukraine na Pologne batangaje ko indi gariyamoshi yari itwaye abagenzi 206, iva i Kyiv yerekeza i Warsaw, yarashwe hafi y’umupaka, ariko nta muntu wahasize ubuzima.

U Burusiya bwashinjwe gushaka kwica Boris Johnson wayoboye u Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages