00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biden yashinjwe kuba kidobya mu mugambi wa Trump wo kurangiza intambara yo muri Ukraine

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 22 December 2024 saa 12:11
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yashinjwa kugerageza kuburizamo umugambi wa Donald Trump wo kugarura amahoro hagati ya Ukraine n’ u Burusiya binyuze mu biganiro by’amahoro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije mu Burusiya, Sergey Ryabkov mu kiganiro yagiranye na RT cyo ku wa 21 Ukuboza 2024, yavuze ko politiki iri gukurikizwa na Biden ari ibyago bikomeye kuri Amerika kandi ko ariyo ishaka kwisenya ubwayo.

Yakomoje ku kuba Amerika yarashyigikiye Ukraine mu bikorwa byo kugaba ibitero ku butaka bw’u Burusiya hifashishijwe intwaro za Amerika, ndetse icyiyongera kuri ibyo ikaba yarakomeje kohereza izindi nkunga ku bwinshi nyuma y’uko Trump atsinze amatora mu Ugushyingo.

Ati “Leta iri gucyura igihe ya Biden iri kugerageza kubangamira umugambi wa Trump wo gukemura vuba amakimbirane ari hagati y’u Burusiya na Ukraine binyuze mu biganiro.”

Mu cyumweru gishize, Ukraine yagabye ibitero byinshi ku butaka bw’u Burusiya ikoresheje intwaro zatanzwe na Amerika ndetse n’u Bwongereza.

Mu gitero gikomeye cyabaye ku wa 20 Ukuboza 2024 mu Burusiya, abantu batanu bahasize ubuzima naho abandi 12 barakomereka mu mujyi wa Rylsk muri Kursk, hifashishijwe igisasu cyo mu bwoko bwa HIMARS Ukraine yahawe na Amerika.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yaherukaga kuburira abashyigikira Ukraine ko igihugu cye kizihimura ku bitero nk’ibyo kandi ko gishobora no kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare by’ibihugu biha Ukraine intwaro.

Ryabkov yavuze ko u Burusiya bufite ubushake bwo kuganira ku mahoro ariko ibyo biganiro bigomba guhuza n’ukuri kw’ibiri kuba.

U Burusiya bwashinje Biden kuba kidobya mu mugambi wa Trump wo kurangiza intambara yo muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .