Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov kuri uyu wa 24 Mutarama 2025, yatangaje ko u Burusiya nta ruhare bwagize mu guhagarika ibiganiro, ahubwo ari Amerika yari imaze igihe yarahagaritse umubano no kuvugana n’iki gihugu.
Ati “Mu nyungu z’Isi n’abaturage b’ibihugu byacu, dufite ubushake bwo gutangira ibiganiro vuba bishoboka.”
Yavuze ko aho ibintu bigeze, hagomba kwitabwa no ku ntwaro z’ubumara zisanzwe mu bubiko, zirimo iz’u Bufaransa n’u Bwongereza.
Ati “Ubu umupira uri mu kibuga cy’Abanyamerika kuko ni bo bagiye banga ibikorwa byose byabahuza n’igihugu cyacu mu bihe byashize.”
U Burusiya butangaje ibi nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump ubwo yari mu nama ya World Economic Forum, ku wa 23 Mutarama, yavuze ko yizeye kuzagirana ibiganiro n’u Bushinwa n’u Burusiya ku byerekeye uko bagabanya intwaro z’ubumara ibihugu bitunze.
Trump yavuze ko kubungabunga izo ntwaro bitwara ikiguzi kinini.
U Burusiya na Amerika byigeze kuba mu nzira yo gusinya amasezerano ajyanye no kugabanya intwaro z’ubumara bibitse mu bubiko, ariko mu 2023 u Burusiya bwahagaritse uwo mugambi kubera ubufasha Amerika yatanze mu ntambara na Ukraine.
RT yanditse ko u Burusiya buzakomeza gukurikiza ingingo ziri mu masezerano ndetse Putin we yahamije gukoresha intwaro z’ubumara byagerwaho ari uko nta kindi gisubizo gihari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!