Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko ibyo birego bikwiriye gushingira ku bihamya bifatika aho kwemeza ibintu bidafite aho bishingiye.
Ati “Twongeye gusaba abakora muri za laboratwari zo mu Burengerazuba kugaragaza ibyavuye mu bipimo. Ni ibintu bikwiriye gushingira ku bimenyetso, aho kuba ibintu abantu bitekerereje.”
Alexei Navalny yari impirimbanyi irwanya ubutegetsi bwa Vladimir Putin, aho yamenyekanye cyane binyuze mu kugaragaza ruswa yugarije ubuyobozi bw’u Burusiya inyuzwa mu cyenewabo, kwikubira imitungo n’ibindi.
Abo mu Burengerazuba bw’Isi barimo n’umugore wa Alexei Navalny, Yulia Navalnaya, bongeye kuvuga ko umugabo we yishwe arozwe, ku mategeko yatanzwe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Mu 2020, Navalny yaje kurogwa ubwo yari muri Siberia, ajyanwa mu Budage igitaraganya ahamara iminsi yivuza, aza gutora mitende. Na none u Burusiya bwashinjwe kuroga uyu mugabo.
U Burusiya bwongeye kuvuga ko butigeze bubona ibipimo byo muri laboratwari ya Charité Clinic yo mu Budage, aho Navalny yavuriwe.
Mu cyumweru gishize Yulia Navalnaya yavuze ko laboratwari zo hanze y’u Burusiya zapimye impagararizi z’ibice by’umubiri w’umugabo we hemezwa ko “yahotowe, binyuze mu kumuroga.”
Uyu mugore agaragaza ko laboratwari zanze gushyira hanze ibisubizo ndetse na we arabyimwa kubera abo avuga ko bakomeye badashaka ko ukuri kugaragara.
Ati “Ndasaba izo laboratwari zamupimye gushyira hanze ibisubizo zabonye.”
Uretse Navanly, u Burusiya bushinjwa kandi kuba bwarahotoye Sergei Skripal, wigeze gufungwa azira gukorera ubutasi bw’u Bwongereza n’ubw’u Burusiya icyarimwe.
Bivugwa ko Sergei Skripal yagaragagje abakozi b’u Burusiya bakoreraga akazi kabo mu Burayi mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Mu 2004 Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ubutasi, cyamutaye muri yombi, akatirwa imyaka 13. Mu 2010 yararekuwe bigizwemo uruhare na Amerika, nyuma ajya kuba mu Bwongereza kugeza mu 2018 yishwe na bwo bivugwa ko u Burusiya bwamuroze nubwo bwabihakanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!