Umuvugizi w’igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere, Yuriy Ignat, yavuze ko u Burusiya bwarashe kuri Ukraine drones 267, aho 138 zahagaritswe n’ubwirinzi bw’igisirikare kirwanira mu kirere naho izindi 119 zaburiwe irengero, ndetse ntabwo zigeze zigira icyo zangiza.
Inzego z’ubutabazi zavuze ko hari drones zimwe zaba zaciye mu rihumye zikangiza byinshi mu bice bitandukanye muri iki gihugu.
Iki gitero cy’u Burusiya kibaye mu gihe huzuye imyaka itatu iyi ntambara ihanganishije ibi bihugu bibiri itangiye.
Nta makuru arajya hanze avuga abantu bapfiriye muri ibi bitero, ariko imibare yatangajwe n’inzego z’ubutabazi igaragaza ko byibura abantu batatu ari bo bakomeretse.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ukraine na yo yaraye irashe drones 20 ku gihugu cyabo, ari ko zahise ziburizwamo n’ubwirinzi bw’icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!