00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwarashe ibyambu n’ubwato bya Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2026 saa 06:53
Yasuwe :

U Burusiya bwatangaje ko bwagabye ibitero ku mijyi ya Odesa na Chornomorsk muri Ukraine, byibasira ibikorwaremezo byo ku byambu ndetse n’ubwato buvuga ko bufasha igisirikare cya Ukraine.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko ibyo bitero byagabwe ku bwato butwara imizigo bwapakururaga ibintu ku cyambu cya Chornomorsk, ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare ndetse n’ibigega bibikwamo ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoreshwa mu gutwara ibinyabiziga.

U Burusiya kandi bwatangaje ko bwarashe ahantu habikwaga kandi hapakirwaga imizigo ku cyambu cya Odesa.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko yarashe ububiko bwa drones za Ukraine icyakora Reuters yatangaje ko itabashije kugenzura ibikubiye mu itangazo ry’u Burusiya niba ari ukuri byose.

Ibitero bibaye mu gihe intambara imaze imyaka igera kuri ine n’igice hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje gukaza umurego, cyane cyane mu bice byo ku Nyanja y’Umukara no ku Nyanja ya Azov.

Muri iki gihe, impande zombi zakomeje kugaba ibitero ku bwato butandukanye, harimo ubutwara ibikomoka kuri peteroli n’ubutwara ibicuruzwa binyuranye. Ibyambu byo ku Nyanja y’Umukara bifite akamaro kanini ku bukungu bwa Ukraine kuko ari inzira y’ingenzi ikoreshwa mu gutwara no kohereza ibicuruzwa ku masoko mpuzamahanga.

U Burusiya bwarashe ku byambu bya Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages