00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwarashe ’drones’ za Ukraine

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 31 December 2024 saa 11:19
Yasuwe :

Minsiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko Ingabo z’icyo gihugu zamaze kurasa ’drones’ za Ukraine zigera kuri 68, zari zoherejwe muri icyo gihugu zigamije kwangiza ibikorwaremezo by’icyo gihugu.

Izo ndege zahanuwe mu bice bitandukanye by’u Burusiya birimo Crimea, Bryansk, Krasnodar, Smolensk, Rostov, Kursk na Kaluga, utu duce twagabweho ibitero turi hafi y’umupaka wa Ukraine.

Umuyobozi w’Akarere ka Yartsevo mu Ntara ya Smolensk, Roman Zakharov, yemeje ko ibisigazwa byaturikijwe byagwiriye ahabikwa ibikomoka kuri peteroli bigateza inkongi y’umuriro ariko uhita ukumirwa.

Uretse ibitero by’indege, Ukraine yohereje misile mu Ntara ya Kursk, Umujyi wa Lgov, ibi byatangajwe na Guverineri w’iyi ntara, Alexandr Khinshtein, aho yavuze ko ibyangiritse ari byinshi cyane.

Ukraine yakomeje kugaba ibitero bya drones na misile ku bikorwaremezo by’abaturage harimo amacumbi ndetse n’inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli, Moscow nayo yagiye yihimura igaba ibitero ku bigo by’ingufu za Ukraine ndetse n’ibigo bya gisirkare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .