Lavrov yashimangiye ko u Burusiya budashobora gushyira hanze ibigendanye n’aho ibiganiro bigeze, cyane cyane ibyo bari kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birebana n’uburyo intambara bahanganyemo na Ukraine yahagarikwa.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na CBS News, aho yasubizaga uwari umubajije ibijyanye n’amakuru agendanye n’ibyo Amerika yabasabye kugira ngo bahagarike intambara.
Agira ati “Mu by’ukuri turi abantu bagira ikinyabupfura ntabwo tumeze nk’abandi. Ntabwo tujya tuganira mu ruhame ibikubiye mu biganiro tuba turi kugira, bibaye ubwo byaba ari ibiganiro bidafututse.”
Yakomeje abwira uwari umubajije niba yifuza kumenya amakuru agendanye n’ibyo biganiro, ko yagakwiriye kujya ku bibaza Zelensky kuko ari we uba wishimiye kubivuga mu itangazamakuru.
Ati “Niba hari uwo ushaka kubaza ibigendanye n’ayo makuru y’aho ibiganiro byo guhagarika intambara bigeze wajya kubaza Zelensky, ni we muntu uba wishimiye kubiganiraho mu itangazamukuru ndetse no kuri Perezida Trump.”
Lavrov yasobanuye ko u Burusiya bwiteguye kugira amasezerano yo guhagarika intambara, ariko ko buzaganira ku ngingo zifatika gusa kandi ko ibyo biganiro bikwiriye kuguma ari ibanga bidakwiriye kujya mu ruhame.
Ubwo yongeye kubazwa niba ayo masezerano yo guhagarika intambara ari hafi, ati “Mu gihe ibiganiro bitari byarangira, ntabwo tuzigera tugira icyo tubivugaho.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!