Urwego rushinzwe amagereza mu Burusiya rwatangaje ko Navalny yapfuye tariki ya 16 Gashyantare 2024 nyuma yo gufatwa n’isereri ubwo yatemberaga.
Abanyapolitiki bo mu bihugu by’i Burayi na Amerika bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rwa Navalny, bibutsa ko mu 2020 yigeze kurogwa n’abo bikekwa ko ari abo mu butegetsi bw’iki gihugu kinini ku Isi.
Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza we yareruye, agaragaza ko Putin afite uruhare muri uru rupfu.
Yagize ati “Nta washidikanya ko Alexei Navalny yishwe na Vladimir Putin kubera ko yagize umwete wo kutavuga rumwe n’umunyagitugu w’Umurusiya. Putin yiyongereye ububi, asunikira igihugu cye mu mwijima birushijeho.”
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024 yabwiye abanyamakuru i Moscow ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuru yateye urupfu rwa Navalny.
Peskov yaboneyeho kwamagana abashinje Putin kugira uruhare muri uru rupfu, agira ati “Dutekereza ko ariya magambo adasukuye adakwiye. Byagorana ko agira icyo atwara Umukuru w’Igihugu cyacu ariko ntaha agaciro abayakoresha.”
Navalny yafungiwe mu Burusiya inshuro nyinshi, akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, guhamagarira abaturage kwitabira ibikorwa by’ubuhezanguni no guharabika Putin. Yari yakatiwe igifungo cy’imyaka irenga 15 inshuro zirenga eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!