00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwakosoye Perezida Lukashenko wavuze ko ntawe uzatsinda intambara ya Ukraine

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 1 November 2024 saa 09:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yagize icyo avuga ku ntambara yabwo na Ukraine, asubiza Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, wavuze ko iyo ntambara ishobora kurangira nta ntsinzi igaragaye hagati y’ibihugu byombi.

Lukashenko yavugiye aya magambo mu nama y’umutekano yabereye i Minsk. Yavuze ko akurikije aho intambara ya Ukraine n’u Burusiya igana, abona nta we uzayitsinda.

Yavuze ko bizarangira hakurikijwe amasezerano ibihugu byombi byari bigiye gusinya muri Werurwe 2022, akaza kuburizwamo na Ukraine kubera inama yagiriwe n’Abanyamerika n’Abanyaburayi, yo kurwana.

Ayo masezerano yasabaga Ukraine kugaragaza ko itazigera yinjira mu muryango w’Ubutabarane wa NATO, hanyuma u Burusiya nabwo bukayizeza ko buzayirindira umutekano.

Lavrov yavuze ko intambara byanze bikunze izabona uyitsinda nubwo atagaragaje uwo ari we.

Bishoboka ko yavugaga igihugu cye kuko aricyo kimaze kwigarurira nibura 20 % by’ubutaka bwa Ukraine, kikaba cyaratangaje ko kizatasubiza ubwo butaka.

Lavrov yavuze ko byanze bikunze intambara ya Ukraine n'u Burusiya izabona uyitsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .