00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwaketsweho gufasha Iran kugaba ibitero kuri CIA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2026 saa 11:18
Yasuwe :

Iran yagabye ibitero bya drone ku bigo by’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA, biri mu Burasirazuba bwo Hagati bituma hatangira kuvuka amakuru avuga ko u Burusiya bwaba bwaba bwayifashije kubona amakuru yo kumenya ahagomba kuraswa.

Abantu batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera ko baganiraga ku bibazo by’umutekano w’igihugu, bavuze ko inzego z’ubutasi za Amerika zitarafata umwanzuro ntakuka ku ruhare u Burusiya bushobora kuba bwaragize muri ibyo bitero byibasiye ibigo bya CIA.

Icyakora, bagaragaje ko uburyo ibyo bitero byageze ku ntego ndetse n’ubushobozi bwo kurasa ahantu nyaho, hamwe n’ubufasha bwagutse bw’ikoranabuhanga u Burusiya busanzwe buha Iran, bishobora kuba ibimenyetso by’uko bwabigizemo uruhare.

Reuters n’ibindi bitangazamakuru byatangaje ko n’abayobozi ba Amerika barabyemeza, ko u Burusiya bwahaye Iran amakuru y’ahagomba kuraswa n’ubundi bufasha mu bitero yagabye ahari ibigo by’Abanyamerika mu Kigobe cya Perse.

Ariko iperereza ry’inzego z’ubutasi ku ruhare u Burusiya bushobora kuba bwaragize mu gufasha Iran kugaba ibitero ku bigo bya CIA ntacyo ryari ryavuzweho mbere.

Ibigo bibiri bya CIA byagabweho ibitero muri Werurwe 2026, kimwe muri byo kikaba ibiro bya CIA muri Arabie Saoudite, biri muri Ambasade ya Amerika i Riyadh, ikindi kigo kiri mu Burasirazuba bwa Iraq.

Inyandiko y’imbere mu rwego rw’ubutasi rwo mu bihugu by’Iburengerazuba bw’Isi, yasobanuriwe umuyobozi wo muri ako karere wari wayibonye, yanzuye ko bishoboka cyane ko u Burusiya bwagize uruhare mu kugena ibigo bya CIA byo muri ako karere byagombaga kugabwaho ibitero.

Uwo muyobozi yavuze kuri iyo nyandiko asaba ko urwego rwayikoze rutatangazwa.

Abayobozi babiri bo mu Burengerazuba bari mu Burasirazuba bwo Hagati, bahawe amakuru kuri raporo z’ubutasi, bavuze ko abasesenguzi batekerezaga ko igitero cyo muri Arabie Saoudite cyagabwe hakoreshejwe drone ebyiri za Shahed za Iran zari zaravuguruwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’u Burusiya.

Bavuze ko drone ya mbere yatoboye igice cy’inyuma cya ambasade, iya kabiri inyura muri uwo mwenge maze iraturika. Nta muntu wapfuye cyangwa wakomeretse.

Nubwo u Burusiya bumaze igihe bufasha Iran kubera umubano wa hafi uri hagati y’ibihugu byombi, gufasha mu kugena by’umwihariko ibigo by’ibanga bya CIA byagaragaza ko Moscou yiteguye kujya kure mu kubangamira ibikorwa bya Amerika, mu gihe Washington ikomeje kugorwa no gushaka uko intambara ya Iran yarangira.

Impungenge z’uko u Burusiya bushobora kuba buri guha Iran amakuru y’aho irasa ziyongereye mu mpera z’icyumweru, nyuma y’ibitero ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Jordanie.

Muri ibyo bitero, Iran yarashe ibisasu bya misile ku macumbi y’abasirikare, hapfa abasirikare babiri.

U Burusiya bwashinjwe gufasha Iran mu bitero yagabye ku biro bya CIA mu Burasirazuba bwo Hagati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages