00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye kuri Ukraine igitero cya drones 653

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 December 2025 saa 06:51
Yasuwe :

U Burusiya bwagabye ibitero bya drones 653 n’ibisaasu biremereye 41 ku bikorwaremezo bya Ukraine.

Ibi bitero bikomeye byagabwe mu gihe muri Leta ya Florida muri Amerika hari kubera ibiganiro by’itsinda ry’Abanya-Ukraine n’Abanyamerika.

BBC yanditse ko igitero kimwe cyagabwe kuri sitasiyo ya gari ya moshi mu mujyi wa Fastiv, mu majyepfo ya Kyiv inyubako yayo y’ibanze irangirika.

U Burusiya bwatangaje ko bwarashe ibice birimo ibigo bya gisirikare, inganda z’ingufu n’ibyambu.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yamaganye ibi bitero avuga ko ku wa Mbere azajya mu Bwongereza mu nama izahuza abayobozi b’u Bwongereza, u Budage, Ukraine n’u Bufaransa igamije kotsa igitutu u Burusiya.

Ati “Tugomba gukomeza kotsa igitutu u Burusiya tukabuhatira kugana inzira y’amahoro.”

Minisiteri ishinzwe ingufu muri Ukraine yatangaje ko ibitero by’u Burusiya byibasiye ibice umunani bituma amashanyarazi abura ku wa 6 Ukuboza 2025.

Ukraine ivuga ko kurasa sitasiyo ya gari ya moshi yagabweho ibitero ntaho iihuriye n’ibikorwa byayo bya gisirikare kandi ngo u Burusiya bwabikoze bubizi.

U Burusiya bwagabye ibitero biremereye kuri Ukraine, bituma uduce umunani tubura amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages