Tariki ya 23 Gicurasi 2026, u Burusiya bwari bwahigiye kwihorera nyuma y’aho Ukraine igabye ibitero ku butaka bugenzura, birimo icyatwaye ubuzima bw’abanyeshuri 18, abandi 42 bagakomereka.
U Burusiya bwohereje muri Kyiv, Dnipro no mu bindi bice bya Ukraine indege 656 zitagira abapilote ndetse na misile zigera kuri 73. Uretse abapfuye n’abaheze mu nzu zasenyutse, abantu 100 bakomeretse bikomeye.
Ibi bitero kandi byagabwe ku bigo bya gisirikare bya Ukraine, ibikorwaremezo bitanga ingufu, iby’ubwikorezi, bisenya inyubako nyinshi zirimo iz’ubucuruzi mu turere dutandukanye.
Leta ya Ukraine yavuze ko ibitero by’u Burusiya bigamije kuyishyiraho igitutu kugira ngo yemere ibyo busaba.
Yaboneyeho gusaba ibihugu by’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iby’i Burayi gushyira igitutu kuri Moscow.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagize ati "Ubufasha bwa Amerika bwo kutwoherereza misile za Patriots ni ingenzi cyane. Duhanze amaso ubufasha bw’inshuti zacu n’igisubizo gifatika ku bitero by’uyu munsi."
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye muri Gashyantare 2022. Impande zombi zumvikana ku gahenge ariko ntikarambe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!