00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye igitero simusiga i Kyiv, hapfa 13

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2026 saa 09:12
Yasuwe :

Abantu 13 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye, abandi barenga 30 barakomereka nyuma y’igitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile cyagabwe n’ingabo z’u Burusiya ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane.

Iki gitero cyasenye inzu zitandukanye, gitera inkongi mu bice bitandukanye by’umujyi.

Abayobozi bo mu gisirikare cya Ukraine batangaje ko mu bapfuye harimo n’abana, mu gihe abandi benshi bakomeretse bikomeye. Bamwe mu bakomeretse bajyanywe mu bitaro, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abarokotse byakomeje mu duce twibasiwe cyane.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaza inkongi zikomeye mu bice bitandukanye by’umujyi, imodoka n’inzu byangiritse bikomeye, ndetse n’umwobo munini watewe n’ibisasu byaguye mu gace kamwe ka Kyiv.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko abantu nibura 34 barokowe bakuwe mu bisigazwa by’inyubako zasenyutse, mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje. Ahandi, harimo ahari ibitaro n’inzu ndende, hakomeje kugaragara ibyangiritse cyane.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yari yaburiye abaturage mbere y’iki gitero, abasaba kwitwararika no kujya mu myobo y’ubwihisho kuko hari amakuru y’uko u Burusiya bwari buri gutegura igitero kinini.

Ku ruhande rwayo, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko iki gitero cyibasiye ibikorwaremezo by’ingufu n’iby’ingabo bya Ukraine, ivuga ko ari igisubizo ku bitero Ukraine iherutse kugaba mu Burusiya.

Iri ni kimwe mu bitero bikomeye bimaze iminsi biba, cyongeye gukaza umwuka mubi mu ntambara imaze igihe hagati y’impande zombi.

Iki gitero cy’u Burusiya kuri Ukraine cyahitanye abantu 13

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages