Iki gitero cyabaye nyuma y’uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yari yaburiye ko u Burusiya bushobora kugaba igitero gikomeye, anongera gusaba ibihugu bifatanya na Ukraine kongera kuyifasha kubona uburyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere.
Zelensky yavuze ko mu gitero cyagabwe muri iryo joro u Burusiya bwakoresheje misile zirenga 70 ndetse n’indege zitagira abapilote (drones) zigera kuri 280.
Mu gace ka Kryvyi Rih kari hagati muri Ukraine, misile yarashwe ku nzu imwe ihitana abantu batandatu barimo abantu bane bakuru n’abana babiri b’abakobwa bafite imyaka itanu na 12. Abandi bantu umunani bakomerekeye muri icyo gitero, mu gihe abayobozi baho baburiye ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Mu karere ka Poltava mu burasirazuba bwa Ukraine, abayobozi bavuze ko umuntu umwe yishwe n’igitero cya drone cyibasiye ububiko. Mu mujyi wa Lviv uherereye mu burengerazuba bw’igihugu, nibura abantu 15 bakomeretse nyuma y’ibitero byagabwe muri ako gace.
Mu murwa mukuru Kyiv, ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko umuntu umwe yishwe abandi babiri bagakomereka. Umuyobozi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko u Burusiya bwibasiye umurwa mukuru bukoresheje intwaro za misile ziremereye.
Klitschko yasabye abaturage kuguma mu bice birinzwe. Yongeyeho ko hari inkongi z’umuriro zabaye mu bice bitandukanye by’umujyi biturutse kuri ibi bisasu.
Perezida Zelensky yavuze ko u Burusiya bwari bumaze iminsi butegura icyo gitero, asaba abaturage bo mu turere twose twa Ukraine kuguma ahantu hatekanye.
Ibitero by’u Burusiya bikomeje kwiyongera mu gihe intambara imaze imyaka irenga ine ikomeje.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ukwezi kwa Kamena kwishwemo abasivili benshi muri Ukraine kurusha andi mezi yose kuva muri Mata 2022, kubera ibitero bya misile u Burusiya bwagabye ku mijyi itandukanye.
Muri iki gihe, Ukraine na yo yakajije ibitero byo kwihorera ku Burusiya, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Moscow kugira ngo yitabire ibiganiro bigamije kurangiza intambara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!