00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye igitero ku bwato butwaye ifumbire mvaruganda, hapfa abakozi batatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 July 2026 saa 11:59
Yasuwe :

Leta ya Ukraine yatangaje ko igitero cy’u Burusiya cyibasiye ubwato busanzwe butwara imizigo bwari bufite ibendera rya Togo, gihitana abakozi batatu babwo abandi batanu barakomereka.

Minisitiri wungirije w’Intebe wa Ukraine, Oleksiy Kuleba, ku wa 13 Nyakanga 2026, yatangaje ko ubu bwato bwari butwaye ifumbire mvaruganda, bukaba bwari buhagaze ku cyambu mu gace ka Odesa mu gihe igitero cyagabwaga.

Abayobozi ba Ukraine batangaje ko iki gitero cyagize ingaruka ku bwato bw’abasivili butwara ibicuruzwa, ndetse kigahitana bamwe mu bakozi babwo. Icyakora, amakuru arambuye ku buryo igitero cyakozwe n’ibikoresho byakoreshejwe ntabwo yahise atangazwa.

Ubwato bwari buri mu gace ka Odesa, kamwe mu turere twa Ukraine dukoresha ubwikorezi bwo mu nyanja mu kohereza no kwakira ibicuruzwa. Iki gitero kibaye mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kugira ingaruka ku bikorwa byo gutwara ibicuruzwa mu nyanja.

U Burusiya bwarashe ubwato bwari butwaye ifumbire mvaruganda hapfa abakozi babwo batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages