00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye ibitero simusiga i Kyiv

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2026 saa 07:32
Yasuwe :

U Burusiya bwagabye ibitero bikomeye bya misile na drones mu murwa Mukuru Kyiv bihitana abantu icyenda ndetse bikomeretsa abandi 46, harimo n’abana batanu.

Ibi bitero byagabwe mu gitondo cya kare, bisenya inyubako z’amagorofa, inzu ndetse n’ibindi bikorwaremezo byo mu mujyi.

Abashinzwe ubutabazi muri Kyiv bahise batangira ibikorwa byo gushakisha no gukura abantu bari bagwiriwe n’ibisigazwa by’inyubako zasenywe. Umuyobozi w’ingabo muri Kyiv, Timur Tkachenko.

Umuyobozi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko misile zarashwe ahantu hatandukanye mu mujyi, bituma inzu z’abaturage zishya. Amaduka, ububiko n’ahakorera imirimo y’ubukanishi nabyo byangiritse cyane.

Ibi bitero bibaye mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yari yatanze impuruza ko u Burusiya bushobora kongera kugaba ibitero bikomeye nyuma y’ibindi byahitanye abantu 30 mu minsi ishize. Zelensky kandi yavuze ko amakuru y’ubutasi agaragaza ko Kyiv ishobora kongera kugabwaho ibitero bikomeye.

Ibi byabaye mu gihe hitegurwaga inama ya NATO muri Turukiya, aho Zelensky yari ategerejwe kuganira na Perezida wa Amerika Donald Trump ku bufasha ku ntambara.

U Burusiya bwavuze ko bwibasiye ibikorwaremezo bya gisirikare n’ingufu, mu gihe Ukraine yo ishinja Moscow kwibasira abasivili ku bushake.

Abashinzwe ubutabazi muri Ukraine bakuraga abaturage mu bisigazwa by'inzu zasenywe n'ibitero by'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages