00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye ibitero kuri sitasiyo za lisansi muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 July 2026 saa 07:54
Yasuwe :

Guverineri wa’Intara ya Dnipropetrovsk, Oleksandr Hanzha yatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero kuri sitasiyo eshanu za lisansi mu ijoro rishyira ku wa 1 Nyakanga, bihitana umugore umwe.

Oleksandr Hanzha yavuze ko ibi bitero byahitanye abandi bantu batatu.

Reuters yanditse ko u Burusiya bumaze iminsi burasa kuri sitasiyo za lisansi ariko ibitero byakajije umurego muri iyi minsi, aho abayobozi bari ku rugamba mu bice bya Zaporizhzhia, Sumy, Kharkiv ‌na ⁠Dnipropetrovsk bavuga ko bagabwaho ibitero buri munsi.

Mu Mujyi wa Kherson igitero cya drone cyagabwe kuri bisi itwaye abagenzi umwe ahasiga ubuzima, abandi batanu barakomereka.

U Burusiya bwagabye ibitero kuri sitasiyo eshanu za lisansi muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages