00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye ibitero bikomeye ku bikorwaremezo bya Ukraine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 December 2025 saa 02:15
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko mu ijoro ryakeye Ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero bya missile na drones ku bikorwaremezo bya gisivili byo mu gihugu cyabo.

Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2025, Zelenskyy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko drones zirenga 650 na missile 51 byoherejwe mu bice bitandukanye bya Ukraine birimo Kyiv, Dnipro, Chernihiv, Odesa, Lviv na Mykolaiv.

Mu bikorwaremezo byagabweho igitero harimo inyubako ya sitasiyo ya gari ya moshi iri mu mujyi wa Fastiv uri hagati muri Ukraine. Zelenskyy yatangaje ko iyi nyubako yahiye irakongoka.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibi bitero ntaho bihuriye n’ibikorwaremezo by’igisirikare cya Ukraine, ariko ko u Burusiya butagize ubushobozi bwo gutandukanya igisirikare n’abasivili.

Minisiteri ishinzwe ingufu muri Ukraine yatangaje ibikorwaremezo bitanga ingufu biri mu ntara umunani byarashweho, bituma umuriro w’amashanyarazi ubura.

Ingabo z’u Burusiya zagabye ibi bitero mu gihe intumwa za Ukraine ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu biganiro ku mushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Perezida Donald Trump.

Muri ibi biganiro bigiye kumara iminsi itatu, Intumwa yihariye ya Trump, Steve Witkoff, yanasobanuriye umuyobozi w’inama ya Ukraine ishinzwe umutekano, Rustem Umerov, ibyo yaganiriye n’abayobozi bo mu Burusiya barimo Perezida Vladimir Putin.

Witkoff yari yatangaje ko ibiganiro bye na Umerov biri kugenda neza mu buryo butanga icyizere ko amahoro azaboneka hagati ya Ukraine n’u Burusiya mu gihe cya vuba.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ibi bitero byagabwe mu gusubiza Ukraine, kuko buyishinja kurasa ku bikorwa by’abasivili.

Intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine ikomeje kwangirikiramo ibikorwaremezo byinshi
Inyubako zashegeshwe bikomeye n'ibi bisasu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages