Iperereza rya CIA ryagaragaje ko u Burusiya bwagize uruhare mu itorwa rya Trump

Yanditswe na Deus Ntakirutimana
Kuya 10 Ukuboza 2016 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Iperereza ry’ibanga ry’Ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) ryagaragaje ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Perezida aherutse kuba muri Amerika kugira ngo bufashe Donald Trump gutsinda.

Aya makuru yatangajwe nyuma y’uko Perezida Barack Obama atanze itegeko ko hakorwa igenzura ku bujura bwo kwiba amakuru mu gihe cyo kwiyamamaza bikekwa ko bwagizemo uruhare n’u Burusiya.

Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano no kurwanya iterabwoba muri Amerika, Lisa Monaco kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Ukuboza 2016 yatangaje ko basabwe na Perezida Obama ko hakongera gukorwa iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora.

Ikipe ya Perezida Donald Trump watorewe kuyobora Amerika yahise itera utwatsi umwanzuro wa CIA ivuga ko ababigarutseho ari kimwe n’abavugaga ko Saddam Hussein wahoze ari Perezida wa Irak yari atunze intwaro z’uburozi.

Abari hafi ya Trump bavuze ko amatora yarangiye ndetse ko hashize igihe, hakaba hasigaye kureka uwayatsinze akagira Amerika igihangange.

Ayo makuru yamenyekanye nyuma y’uko abantu bafite aho bahuriye n’u Burusiya bahaye urubuga Wikileaks email zashimuswe muri konti y’uwari umuyobozi w’ibikorwa byo kwiyamamaza wa Hillary Clinton wahagarariye aba-démocrate muri ayo matora, John Podesta ndetse n’iz’ishyaka ry’aba-démocrate.

Abagize CIA bagaragaje ko amakuru bafite ashimangira neza ko u Burusiya bwari bugamije gufasha Trump gutsinda amatora.

Mu gihe iryo iperereza rikomeje ngo iperereza rya CIA ntabwo ryerekana ibimenyetso bifatika byerekana ko u Burusiya bwagize uruhare mu gutuma email zibwe zohererezwa WikiLeaks.

Muri Kanama uyu mwaka, abayobozi mu nzego z’ubutasi batangaje ko hari amakuru yibwe arimo imyirondoro y’abagomba gutora bagera ku 200,000 bo muri Leta ya Illinois, byavugwaga ko byakozwe n’aba-hackers b’Abarusiya.

Inkuru bifitanye isano: Obama yasabye iperereza ku Burusiya bushinjwa kwiba amajwi y’amatora ya Perezida wa Amerika

Perezida Obama yasabye ko hakorwa iperereza ku ruhare rw'u Burusiya mu kwiba amajwi mu matora y'Umukuru w'Igihugu muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza