Ibi Putin yabitangaje ku wa 7 Ukwakira 2025, ku isabukuru ye y’imyaka 73 ubwo yari mu nama yahuzaga abakuru b’ingabo. Yavuze ko Ukraine ikomeje gutakaza ku rugamba.
Yavuze ko gufata ibilometero 5000 by’ubutaka bingana na 1% kuko kugeza ubu u Burusiya bufite hafi 20% by’ubutaka bwa Ukraine.
Putin yagize ati “Ubu ingabo z’u Burusiya zifite ubushobozi bwo kugena icyerekezo cy’urugamba, kuko muri uyu mwaka twafashe ibilometero 5000 by’ubutaka n’imijyi 212.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burusiya, Gen Valery Gerasimov, yavuze ko ingabo ziri kugenda zigarurira uduce twinshi twa Ukraine n’ubwo zikomeza gukumirwa.
Gerasimov yavuze ko urugamba rukomeye, rwabereye mu duce turimo Pokrovsk na Dnipropetrovsk ubwo Ingabo z’u Burusiya zafataga imijyi ya Siversk na Kostyantynivka mu gace ka Donetsk.
Putin yavuze ko intego y’u Burusiya idatandukanye n’iyo bwatangiranye muri Gashyantare 2022, ko bukomeje kurwana kugira ngo burengere umutekano wabwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!