Ingabo z’u Burusiya zavuze ko drones zose uko ari 91 Kiev yari yohereje ku rugo rwa Perezida mu Ntara ya Novgorod mu ijoro ryo ku wa 28-29 Ukuboza zose zahanuwe.
Umusirikare w’u Burusiya wagaragaye muri ayo mashusho yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko iyo drone ari iyo mu bwoko bwa Chaklun-V yakozwe na Ukraine ikoreshwa mu iperereza no mu bitero, ariko ikaba yari yahinduwe.
Uwo musirikare yavuze ko iyo drone yarashwe mu gice cy’inyuma n’indege z’ubwirinzi z’u Burusiya ariko ntiyangirika avuga ko mu mutwe wayo harimo ibintu byinshi byari bigamije kwica abasilikare n’abasivile.
Minisiteri y’Ingabo mu itangazo yashyize hanze yavuze ko yerekanye ibimenyetso bidashidikanywaho by’igitero cy’iterabwoba cyateguwe na guverinoma ya Kiev ku rugo rwa Perezida w’u Burusiya.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, we yahakanye ko icyo gitero cyabaye, ariko Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ivuga ko ari uko atazi uko ibintu byifashe cyangwa ari kubeshya nk’uko asanzwe abigenza.
Iyo minisiteri yashyize hanze n’ikarita igaragaza inzira z’indege nto za Ukraine zari zigamije urugo rwa Perezida. Nk’uko bigaragara kuri iyo karita, ubwirinzi bw’indege z’Uburusiya bwahanuriye indege 49 mu Ntara ya Bryansk, imwe mu Ntara ya Smolensk, n’izindi 41 mu Ntara ya Novgorod.
Kremlin yari yatangaje mbere ko icyo gitero cy’indege nto za Ukraine cyari kigamije gusa Putin, ariko kandi “cyari kigamije no guhungabanya [Perezida wa Amerika] Donald Trump mu bikorwa bye byo gushaka amahoro mu ntambara ya Ukraine.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!