Aba-Taliban bahuye n’ibibazo bikomeye kuva bafatirwa ibihano by’ubukungu mu 2021 ubwo bari bamaze gufata igihugu. Politiki yabo yo gukumira abagore muri gahunda zitandukanye zirimo uburezi nayo yatumye barushaho kurebwa igitsure, amahanga arabatererana.
Gusa Umunyamabanga w’Akanama k’Umutekano, Sergey Shoigu, yavuze ko bagiye kongera inkunga bagenera icyo gihugu, mu rwego rwo kurwanya "iterabwoba, kurengera ubuzima bw’abaturage no kurengera ubusugire bw’igihugu."
Uyu mugabo wagiriye uruzinduko muri Afghanistan, yanenze abo mu Burengerazuba bw’Isi avuga ko bari kurushaho gusubiza inyuma iterambere ry’igihugu, ati "Bari gutinza iterambere rya Afghanistan, bagahuza gahunda zo kuyitera inkunga n’inyungu zabo bwite."
Afghanistan iri mu ruhuri rw’ibibazo birimo kubura ubushobozi bwo guhemba abakozi, ubushobozi bwo kubaka no gusana ibikorwaremezo, ibura ry’amazi mu Murwa Mukuru wa Kabul n’ibindi bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!