00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya: Bamwe mu byamamare bamaganye Intambara yashojwe kuri Ukraine

Yanditswe na Iradukunda Jean de Dieu
Kuya 25 February 2022 saa 12:03
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kane nibwo hagaragaye indege z’intambara z’u Burusiya ziri muri Ukraine ndetse humvikana ibisasu mu mijyi itandukanye irimo na Kyiv, Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, nyuma y’aho perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, atangaje ko Igihugu cye gitangije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine.

Ibyamamare bitandukanye mu Burusiya birimo abahanzi n’abanyamakuru byahise bijya ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko bidashyigikiye inzira yo gukoresha ingufu za gisirikare mu gukemura ikibazo cya Ukraine.

Umunyamakuru wa Televiziyo yo mu Burusiya, Ivan Urgant, akaba ari mu bazwi cyane muri icyo gihugu, abinyujije kuri ‘Instagram,’ yanditse agira ati “Ubwoba n’umubabaro, nta ntambara”.

Umunyarwenya Maxim Galkin na we yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagize ati “Navuganye n’inshuti n’abavandimwe bari muri Ukraine, ntacyo mfite cyo kuvuga ku byiyumviro mfite! Ibi bishoboka bite? Ntihakabaye intambara.”

Uwahoze akina umukino wa skates, Evgenia Medvedeva, yanyujije ubutumwa kuri Instagram ye agira ati “Nizeye ko ibi birangira vuba na bwangu nk’inzozi mbi”.

Umuhanzi Valery Melazde yifashe amashusho kuri Instagram agira ati “Uyu munsi habaye ikintu kitagakwiriye kubaho, amateka azaca urubanza umunsi umwe. Ndabinginze muhagarike ibikorwa bya gisirikare mwicare muganire”.

Si ibi byamamare byo mu Burusiya gusa byerekanye ko bidashyigikiye intambara yo muri Ukraine kuko hari n’abandi barimo n’abakuru b’ibihugu mu Burayi na Amerika berekanye ko badashyigikiye iki cyemezo cyafashwe na Perezida w’u Burusiya Putin. Bamwe mu baturage nabo bakoze imyigaragambyo mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, bamagana intambara igihugu cyabo cyashoje.

Bamwe mu byamamare byo mu Burusiya bamaganye Intambara y'u Burusiya kuri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages