00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Umuvandimwe w’uwakomerekeje abapolisi mu izina rya Islam yatawe muri yombi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 December 2014 saa 09:41
Yasuwe :

Ibiro bishinzwe iperereza by’u Burundi byataye muri yombi umuvandimwe wa Bertrand Nzohabonayo, Umufaransa ukomoka mu Burundi wishwe ku wa gatandatu mu Bufaransa nyuma yo gutera abapolisi n’icyuma akabakomeretsa ari nako yirahira ati “Allahou Akbar”.
Umuyobozi w’ibiro bishinzwe iperereza by’u Burundi Télesphore Bigirimana yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko bafashe Brice Nzohabonayo umuvandimwe wa nyakwigendera kugira ngo ahatwe ibibazo.
Ati” Twamufashe ku wa gatandatu ubwo (…)

Ati” Twamufashe ku wa gatandatu ubwo yari ari kwa ba nyirarume I Bujumbura, ahamaze iminsi mike avuye mu Bufaransa.

Ibiro bya polisi bya Joué-lès-Tours Nzohabanayo yiciwemo amaze gukomeretsa abapolisi

Bertrand Nzohabonayo yishwe n’abapolisi ubwo yari abasanze ku biro byabo ahitwa Joué-lès-Tours mu Burengerazuba bwo hagati bw’u Bufaransa akabakomeretsamo batatu akoresheje icyuma yirahira ati” Allahou Akbar (Imana ni yo Nkuru.)

AFP ivuga ko ku rukuta rwe rwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook hagaragara idarapo rya Leta ya Kiyisiramu.

Bivugwa ko nyuma yo kujya mu Bufaransa yinjiye mu idini ya Islam akinjira no mu mutwe w’intagondwa z’iryo dini.

Umuvugizi w’ibiro bishinzwe iperereza by’u Burundi avuga ko abo bavandimwe bakundaga kuza mu Burundi, bakaba bari guperereza niba nta bikorwa by’iterabwoba bateganyaga mu Burundi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages