Ni amananiza ibihugu 27 bigize EU byashyizeho aho hongerewe iminsi byasabaga ngo uwasabye visa yo kujyayo ayihabwe, ivabonekaga mu minsi 15 yabaye 45, hanabaye kandi no guhagarika itangwa ry’ibyangombwa byo gukorera muri ibi bihugu ku banya-’Éthiopie, ndetse abayobozi n’abadipolomate ba ’Éthiopie bazajya bishyura visa z’urugendo gusa zibe ari zo bifashisha.
Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ivuga ko yatangiye gukoresha uburyo bwo gushyira amananiza mu itangwa rya visa zerekeza mu bihugu byayo mu rwego rwo gukebura ibihugu abajyayo baturukamo ngo habeho ubufatanye mu gukumira abaguma muri EU binyuranyije n’amategeko.
Uyu muryango uvuga ko nibura umwe mu bantu batatu berekeza mu bihugu by’u Burayi atagaruka kandi atarasabye gutarayo burundu.
Abo bakubiyemo ababa bagiyeyo byemewe n’amategeko ariko visa zabo zarangira ntibagaruke ndetse n’abanyura inzira y’amazi bagiye gushaka imibereho myiza mu Burayi, akazi cyangwa gusaba kuba impunzi ngo bitabweho na Leta z’ibihugu barimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!