Patrick Ky yatangaje ko izi ndege zikomorewe kuri uyu mugabane ku buryo zakongera gukora ingendo. EASA, iteganya ko ingendo za Boeing 737 Max, zizasubukurwa mu Burayi muri Mutarama 2021.
Boeing 737 Max yahagaritswe gukora ingendo mu bihugu bitandukanye muri Werurwe 2019, nyuma y’impanuka ebyiri z’iyi ndege zabaye mu bihe bikurikiranye zigahitana abagera kuri 346, nyuma bikaza kugaragara ko ziterwa n’imiterere y’iyi ndege.
Nyuma y’ibi Boeing yasabwe kuvugurura imiterere y’iyi ndege, ibintu yakoze ndetse mu Ugushyingo uyu mwaka Ikigo cy’Abanyamerika kigenzura iby’Ingendo zo mu Kirere (FAA) kiyemerera ko izi ndege zakongera gukora ingendo.
Mu gihe ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Amerika birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Brésil byamaze kwemeza ko ingendo z’izi ndege zisubukurwa, u Burayi nabwo bwatangaje ko isuzuma ryakozwe ryerekana ko zitekanye.
Patrick Ky yabwiye BBC ko bafitiye icyizere izi ndege nyuma y’amavugurura yazikozweho.
Ati ”Dufite icyizere, ubu noneho ni indege itekanye.’’
Ky yavuze ko bagiye kujya babanza kwitonda mu guha ibyangombwa indege zakozwe n’ibigo mpuzamahanga.
Ati “Rwose hari amasomo twigiye muri ibi, bibaye imbarutso ku bikorwa bishya mu ruhande rwacu, mu buryo bwihariye, aho EASA, itazaba ari yo ya mbere mu kugenzura ibikorwa by’umutekano, izajya isuzuma ibyo, abandi bantu bemeje mu bushishozi.”
EASA izajya inakora igenzura ryihariye rizajya rikoranwa ubushishozi kuruta uko byari bisanzwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!