Iyi nama yatumijwe na Perezida w’u Bufaransa, Emanuel Macron, iteganyijwe kuba ku wa 17 Gashyantare 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Radoslaw Sikorski, yavuze ko Macron yatumijeho inama y’ibihugu by’u Burayi ndetse anashimangira ko iyo nama yari ikenewe.
U Burayi bwasabye ko nabwo bwajya muri ibyo biganiro ariko biba iby’ubusa.
Ibihugu byo mu Burayi bigaragaza ko bitizeye umutekano uhamye uzaturuka mu biganiro hagati ya Amerika n’u Burusiya bwo butabigizemo uruhare.
Abadipolomate batashatse gutangaza amazina yabo bavuze ko iyi nama izitabirwa n’ibindi bihugu bitaba mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) harimo n’u Bwongereza.
Perezida wa Ukraine uheruka kuburira ibi buhugu ko u Burusiya bushobora kubitera, ntibiramenyekana niba ari mu bazitabira iyi nama.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!