Mu gihugu cy’u Buholandi hari amagare menshi kurusha abaturage bagituyemo. Mu mijyi nka Amsterdam, La Haye (Hagues), 70% by’ingendo zose zikorwa hifashishijwe amagare.
Usanga amagare menshi muri ayo, aba akoreweho udutebo ku buryo buri wese uritunze arikoresha mu buryo bwo gutwaraho imizigo, no guhaha bimwe mu bikoresho n’ibiribwa.
Ku Isi, iki gihugu gifite umuhigo wo kuba kimaze imyaka myinshi kiri imbere mu gutunga amagare menshi, n’abayakoresha.
Ibi ni umuco cyahoranye umaze kugaruka cyane, kuko mbere y’intamabara ya kabiri y’Isi yose, u Buholandi bwahoze buganzwa cyane n’ingendo zikoreshwa amagare, ariko kuva mu 1950 na 1960, ubwo imodoka zarushagaho kwiyongera, ibintu byahindutse.
Kimwe no mu bindi bihugu byinshi by’u Burayi, imihanda yarushijeho kwiyongeramo abayikoresha n’amamodoka aba menshi, maze abakunda amagare bamera nk’abigijweyo.
Icyateye Abaholandi kwadukana amagare, ni uko mu mwaka wa 1971, abantu barenga 3000 bishwe n’impanuka z’imodoka mu mwaka umwe gusa, 450 muri bo ari abana.
Si impanuka zonyine zabaye nyirabayazana wo kuva ku mamodoka Abaholandi bagasubira ku magare, kuko no mu 1973, habayeho ikibazo cy’uko ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, byafashe icyemezo cyo kutongera kohereza peteroli muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Burayi.
Ibi bibazo byombi byatumye Guverinoma y’iki gihugu ishyiraho gahunda zo kurengera abanyamagare, bityo yubaka imihanda inyerera, ndetse ishyiraho n’ingamba zo kurengera abagenda ku magare, iha agaciro kanini bo kurusha abanyamamodoka.
Gihamya ko u Buholandi bukoresha amagare cyane, ni uko n’Abanyarwanda bavuye inaha bakajyayo, usanga bakoresha amagare cyane. Nka MC Mahoniboni wigeze kwamamara cyane mu muziki nyarwanda mu mwaka wa 2004, kubera indirimbo ye ‘Kubaka izina si umukino”, usanga yifotoranya igare nka bumwe mu buryo akoresha cyane mu buzima bwe bwa buri munsi, aho atuye muri iki gihugu.
Ibihugu 10 bya mbere mu gutunga amagare menshi
Igihugu cy’u Buholandi kiri ku mwanya wa mbere ku Isi, aho kugeza ubu kibarurwamo umubare w’amagare uruta uw’abaturage. U Buholandi busatirwa n’igihugu cya Denmark, na cyo cyo mu Burayi. Hagendewe ku mibare yo mu 2010, na bwo u Buholandi bwari ubwa mbere ku Isi.
Uko urutonde ruteye
Ku mwanya wa 10, U Bushinwa
Abaturage babwo bagera kuri 1,342,700,000; amagare aboneka muri icyo gihugu agera kuri 500,000,000, bivuze ko abakoresha amagare bangana na 37.2% by’abatuye u Bushinwa.
Ku mwanya wa 9, U Bubiligi
Abaturage b’iki gihugu bagera kuri 10,827,519; amagare atunzwe na bo, agera kuri 5,200,000; na ho abayagendaho bakaba ku kigero cya 48%.
Ku mwanya wa 8; U Busuwisi
Abaturage bagera kuri 7,782,900; habarurwa amagare 3,800,000; abayagendaho bagera kuri 48.8% by’abatuye icyo gihugu.
Ku mwanya wa 7, U Buyapani
Abaturage b’icyo gihugu bagera kuri 127,370,000; amagare atunzwe na bo agera kuri 72,540,000; ikigereranyo cy’abayagenderaho kigera kuri 56.9%.
Ku mwanya wa 6, Finland
Abaturage b’iki gihugu bagera kuri 5,380,200; amagare aboneka muri icyo gihugu agera kuri 3,250,000, banagana na 60.4%.
Ku mwanya wa 5, Norway
Abaturage baho bagera kuri 4,943,000; amagare ahabarurirwa agera kuri 3,000,000. Ni ukuvuga ko abayatunze bangana nibura na 60.7% by’abaturage bose.
Ku mwanya wa 4, Sweden
Abaturage batuye iki gihugu bangana na 9,418,732; amagare batunze agera kuri 6,000,000 ni ukuvuga ubwo ikigereranyo cyo kuyatunga kikaba 63.7%.
Ku mwanya wa 3, u Budage
Iki gihugu gituwe n’abaturage bagera kuri 81,802,000; amagare agera kuri 62,000,000; ni ukuvuga ikigereranyo cy’abayatunze kigera kuri 75.8%.
Ku mwanya wa 2; Denmark
Abaturage b’iki gihugu bagera kuri 5,560,628; amagare abarurirwamo agera kuri 4,500,000; ikigereranyo cyo kuyatunga kigeze kuri 80.1%
Ku mwanya wa mbere, U Buholandi (Netherlands)
Iki gihugu cyahawe akabyiniriro ko kwitwa “igihugu cy’amagare” gituwe n’abaturage bagera kuri 16,652,800; amagare ahabarurirwa ari hafi kungana n’abatuye icyo gihugu kuko agera kuri 16,500,000. Ikigereranyo cyo kuyatunga mu 2010 cyabarirwaga kuri 99.1%. Ubu amagare yabaye menshi kurusha abaturage muri iki gihugu, ku buryo byarenze 100% by’amagare atunzwe n’abaholandi nk’uko BBC ibivuga.
Gusa n’ubwo amagare ari menshi bifatika muri iki gihugu, ntibibuza ko havugwa ikibazo cy’ubujura bwayo buri ku kigereranyo cya 20% buri mwaka.
Mu Buholandi 27% by’ingendo zose bikoreshwa amagare, 25% bikoreshwa ku ngendo zigana cyangwa ziva ku kazi, na ho buri muholandi, abarirwa nibura ko yakoze urugendo rwa kilometer 2.5 ku munsi ku igare, iyo hakozwe impuzandengo.
Ku isi muri rusange habarurwaga amagare agera kuri miliyari n’igice, ni ukuvuga ko akubye imodoka inshuro zigera kuri ebyiri. Mu myaka ya vuba aha ikorwa ry’amagare ryaramutse rigera kuri miliyoni zirenga ijana ku mwaka, mu gihe imodoka zo zikorwa zibarirwa muri miliyoni 50 ku mwaka.
Amagare akoresha ku mpamvu zitandukanye zirimo kuyagendaho mu ngendo, gutwaraho imizigo (cyane cyane mu Bushinwa), Kwishimisha, akazi, igisirikari, ibirori, na siporo.



















TANGA IGITEKEREZO