Ubuyobozi bwa Facebook bwavuze ko Singh yari akomeje guhembera amagambo yuzuye amacakubiri n’urwango.
Bagize bati“Twamaze guhagarika Raja Singh kuri Facebook kubwo kutubahiriza ingamba zijyanye no gukumira ubutumwa burimo ihohoterwa no guhembera urwango. Icyo dukorera utubahirije izo ngamba ni ukumukura ku rubuga kandi nibyo twakoze, twahanaguye urukuta rwe.”
Ibyo Singh ashinjwa, byagaragaye mu butumwa yanditse ku rukuta rwe, bwagiye bugarukwaho cyane n’abatavuga rumwe n’iri shyaka, aho bavuga ko bwuzuyemo urwango, binyuranyije n’ingamba za Facebook zikumira imvugo zihembera urwango.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi Facebook ishinjwa kutagira icyo ikora mu guhana abahinde bakora ibihabanye n’amabwiriza y’urwo rubuga, aho bamwe bayishinjaga kubogamira ku bari ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!