00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwihariye 22% by’amata anyobwa ku Isi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 29 July 2023 saa 07:25
Yasuwe :

Raporo y’Ikigo cya Mintec Global gitanga amakuru ku biciro by’ibiribwa n’ibinyobwa ku Isi, igaragaza ko 22% by’umukamo w’amata anyobwa ku Isi yose uva mu Buhinde.

Muri Gicurasi 2023 CNBC yanditse ko ibi bishyira u Buhinde ku mwanya wa mbere mu kuba igihugu gitanga umusaruro mwinshi w’ibikomoka ku mata, bugakurikirwa na na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Pakistan na Brazil.

Gusa Mintec Global yagaragaje ko n’ubwo u Buhinde ari bwo buturukamo umukamo mwinshi, nk’ahandi hose ku Isi ibiciro byayo bigenda byiyongera no muri icyo gihugu.

Kuva mu Gushyingo 2021 kugeza mu ntangiro za Gicurasi 2023, litilo y’amata yavuye ku marupe (amafaranga akoreshwa mu Buhinde) 46 kugeza kuri 53, ni ukuvuga amafaranga asaga 647 Frw kugeza ku isaga gato 753 Frw, ibyanazamuye ibiciro by’ibikomoka ku mata birimo na Ice Cream.

Biteganyijwe ko ibiciro by’amata bitazigera bigabanuka mu Buhinde, kugera nibura mu Ugushyingo 2023.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages