00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwahagaritse Telegram hikanzwe gukopera ibizamini

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 June 2026 saa 06:49
Yasuwe :

Leta y’u Buhinde yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gukoresha urubuga rwa Telegram kugeza ku itariki ya 22 Kamena 2026, biturutse ku mpungenge z’uko abatekamutwe bari kurukoresha mu kwibasira abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cyo kwinjira muri kaminuza.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kabiri n’Ikigo cy’u Buhinde Gishinzwe Ibizamini [NTA], kigamije gukumira abagurisha ibizamini by’ibihimbano n’abakwirakwiza ibihuha muri ibi bihe hitegurwa ikizamini cyo kwinjira muri kaminuza kwiga amasomo y’ubuvuzi NEET [UG] giteganyijwe ku itariki ya 21 Kamena 2026.

Iri hagarikwa rigomba kubahirizwa mu gihugu hose kugeza nyuma y’umunsi umwe nyuma y’iki kizamini.

NTA kandi yasabye urubuga rwa Telegram guhagarika uburyo bwo guhindura ubutumwa bwamaze koherezwa [message-editing feature] kugeza ku ya 30 Kamena, ivuga ko ubu buryo bukoreshwa nyuma y’uko ibizamini byakozwe hahimbwa ibimenyetso byerekana ko koko byari bizwi mbere nyamara ari ibinyoma.

Iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku Ngingo ya 69A y’Itegeko ry’Ikoranabuhanga ry’u Buhinde.

Umuyobozi Mukuru wa Telegram, Pavel Durov, yanenze iki cyemezo abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko guhagarika uru rubuga mu gihe cy’icyumweru ari ukubangamira abakoresha Telegram mu Buhinde aho guhana abagize uruhare mu kwiba ibizamini.

Ati “Abiba ibizamini bimukiye ku zindi mbuga,"

Yashimangiye ko Telegram iherutse gusiba shene amagana zifitanye isano n’ibi bikorwa ndetse banoza n’uburyo bwerekana ko ubutumwa bwahinduwe kugira ngo bakumire ubwo buriganya.

Umuyobozi Mukuru wa NTA, Abhishek Singh, yavuze ko kubuza aba batekamutwe kubona "abakiliya" [abanyeshuri] bizakumira ubu buriganya, nubwo baba bakoresha ikoranabuhanga rya VPN bari hanze y’igihugu.

Iki kizamini cya NEET [UG] kigiye gusubirwamo kuko mu kwezi gushize ubwo cyakorwaga bwa mbere humvikanye inkuru zivuga ko gishobora kuba cyaribwe kikagurishwa abanyeshuri, ibyatumye ibyavuyemo biteshwa agaciro hemezwa ko gikorwa bundi bushya, hagatangizwa n’iperereza ku rwego rw’igihugu.

U Buhinde ni ryo soko rinini rya Telegram ku Isi, aho ifite abayikoresha bagera kuri miliyoni 354 buri kwezi, ikaba imaze kumanurwa [downloads] inshuro zigera kuri miliyoni 600 kuva yatangira.

Kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga, Google yari yamaze gukura iyi porogaramu kuri Play Store mu Buhinde, nubwo bamwe mu bayikoresha bari bagifite uburyo bwo kuyikoresha, hamwe na bumwe mu buryo bwayo burimo n’ubwo guhindura ubutumwa bwoherejwe mbere.

U Buhinde bwahagaritse by'agateganyo Telegram

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages