00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwagerageje igisasu cyabwo cya mbere cyihuta kurusha ijwi

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 17 November 2024 saa 07:22
Yasuwe :

Ku wa 16 Ugushyingo 2024, u Buhinde bwagerageje igisasu cya mbere bwabashije gukora kigendera ku muvuduko uruta uw’ijwi.

Iki gisasu cyageregerejwe ku kirwa cyitiriwe Abdul Kalam bivugwa ko gishobora kuraswa mu ntera irenga kirometero 1,500.

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by’umutekano mu Buhinde (DRDO) cyatangaje ko igerageza ryakozwe ryagenze neza.

Iki gisasu cyakozwe n’inzobere za DRDO mu mujyi wa Hyderabad ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Minisitiri w’Ingabo mu Buhinde, Rajnath Singh, yishimiye iri gerageza, avuga ko ari intambwe ikomeye ishyira u Buhinde mu bihugu bike bifite ikoranabuhanga rihanitse mu by’intwaro.

Ku rwego mpuzamahanga, u Burusiya, u Bushinwa, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni byo bihugu byateye imbere cyane mu gukora ibi bisasu bigendera ku muvuduko udasanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .