Abahinde batangiye kwiga muri Amerika mu mwaka w’amashuri wa 2023/2-24 bageze kuri 331,600 aho biyongereyeho 23% ugereranyije n’abari batangiye kwiga muri icyo gihugu mu mwaka w’amashuri wari wabanje.
Abashinwa biga muri Amerika bo bageze ku 289,526 aho ari wo mubare muke w’abanyeshuri b’Abashinwa wakiriwe muri kaminuza zo muri Amerika nibura kuva mu 2012/2013. Uyu mubare kandi wakomeje kugabanuka kuva mu 2019.
Ibi bijyana n’impungenge z’umubano ukomeje kuzamo agatotsi hagati y’u Bushinwa na Amerika ndetse no kuba kaminuza zo muri iki gihugu nazo zikomeje gutera imbere ku buryo ubumenyi bwahoze buri muri Amerika bushobora no kuboneka mu Bushinwa, bityo ababyeyi ntibirirwe bishyura amafaranga menshi bajyana abana babo kwiga mu mahanga.
Ku rundi ruhande, u Buhinde buherutse guca ku Bushinwa nk’igihugu gituwe cyane kurusha ibindi ku Isi kandi benshi mu baturage bacyo bakaba urubyiruko, dore ko 40% by’Abahinde bose bari munsi y’imyaka 25.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!