Ikigo gishinzwe iperereza ku byaha bishingiye ku bukungu muri iki gihugu, cyatangaje ku wa Gatanu ko Amnesty International yarenze ku mabwiriza y’u Buhinde aho yakoresheje impano z’amahanga mu kwagura ibikorwa byayo.
Uwahoze ari umuyobozi wa Amnesty mu ishami ryo mu Buhinde, Aakar Patel na we agomba kwishyura amande y’inyongera ya miliyoni 1.3 z’amadorari. Amnesty International ntacyo yatangaje nyuma y’uko aya makuru amaze kumenyekana.
Uyu muryango washoje ibikorwa byawo mu Buhinde mu 2020 nyuma y’uko konti zawo banki zahagaritswe na guverinoma.
Muri icyo gihe, uyu muryango wavugaga ko ukomeje kudindizwa no kubangamirwa na guverinoma kuko itari ishyigikiye ko uyu muryango urengera uburenganzira bwa Muntu uguma gukorera muri icyo gihugu.
Amnesty International n’indi miryango itegamiye kuri Leta ikomeza kuvuga ko bahohotewe na guverinoma y’Abahinde iyobowe na minisitiri w’intebe, Narendra Modi, kubera ko iyi miryango igenda yerekana uburyo bamwe mu banyagihugu bahohoterwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!