U Buhinde ntibworohewe mu mezi atatu ashize kuko bwibasiriwe n’ubushyuhe bukabije burimo gutera ingaruka ku baturage zirimo kugwa igihumure no gutakaza ubuzima. Ni mu gihe bari mu gikorwa cyo gusoza amatora asanzwe aba muri Mata na Gicurasi.
Ministeri y’ubuzima mu Buhinde yatangaje ko abamaze kwicwa n’ubu bushyuhe kuva tariki ya 1 Werurwe kugeza ku ya 30 Gicurasi bamaze kugera 56, naho abagize ibindi bibazo by’ubuzima bageze ku 24.849.
Mu minsi itatu y’icyumweru gishize,guverinoma y’u Buhinde yemeje ko muri Uttar Pradesh hapfuye abantu 33 barimo abakozi bakurikiranaga imigendekere y’amatora,abashinzwe umutekano n’abashinzwe isuku. Naho muri Odisha ho byemejwe ko hapfuye 20.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Odisha,bwo bwagaragaje ko abapfuye muri iyo minsi itatu bashobora kuba barageze kuri 99 bitandukanye n’umubare watangajwe na guverinoma nk’uko ikinyamakuru BBC cyabitangaje.
Umuyobozi ushinzwe amatora muri Uttar Pradesh, Navdeep Rinwa yatangaje ko imiryango y’abakozi ba komisiyo y’amatora bishwe n’ubu bushyuhe bazahabwa impozamarira ya $18,000
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Buhinde cyatangaje ko mu byumweru bibiri bishize, igipimo cy’ubushyuhe mu majyaruguru n’uburengerezuba cyageze kuri dogere selisiyusi 45 na 46. Cyasobanuye kandi ko hari uduce cyageze ku gipimo cya dogere selisuyusi 50.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!