00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Abanyeshuri berekanye ibihangano bigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 April 2026 saa 07:44
Yasuwe :

Abanyeshuri bo mu mashuri yo mu Buhinde bamuritse ibihangano bitandukanye bigamije kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi bihangano babyerekanye mu gitondo cyo ku wa 7 Mata 2026, mu cyumba cyabereyemo igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde yatangaje ko abayobozi barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Mukangira Jacqueline, Umuyobozi w’Ishami rya Loni mu Buhinde, Darrin Farrant n’abarimu babanje kwerekwa no gusobanurirwa ubutumwa bukubiye muri ibyo bihangano.

Ku wa 7 Mata buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ku nshuro ya 32 Abanyatwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Rwanda hatangiye Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka.

Ibi bihangano byamurikiwe abahereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyeshuri bo mu Buhinde basobanuye ubutumwa bukubiye mu bihangano bakoze bigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages