Iyi gari ya moshi yerekezaga mu Mujyi wa Mumbai, mu Burengerazuba bwa Leta ya Maharashtra.
Impanuka yabaye nyuma y’uko abagenzi bumvise ibihuha by’uko gari ya moshi barimo igiye gufatwa n’inkongi y’umuriro, bagasimbuka iri kugenda mu buryo bwo gukiza amagara, bahura n’indi yatambukaga irabagonga.
Iyo gari ya moshi yari igeze mu gace ka Pachora, mu Karere ka Jalgaon mu bilometero 400 uvuye i Mumbai.
Umuyobozi wa Leta ya Maharashtra, Devendra Fadnavis abinyujije kuri X yagize ati “Mbabajwe cyane n’iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’abantu”.
BBC yanditse ko bahise bohereza imbangukiragutabara zirenga umunani ndetse ko n’ibitaro byari byiteguye gufasha abakomeretse.
Nubwo u Buhinde bwashoye arenga miliyoni 30$ muri gahunda yo guteza imbere no kuvugurura imihanda ya gari ya moshi mu myaka mike ishize, impanuka zo zakomeje kwiyongera.
Nko mu 2023 mu Ntara ya Odisha habaye impanuka zikomeye za gari ya moshi eshatu, zituma abarenga 300 bitaba Imana.
Impanuka za gari ya moshi mu Buhinde zakunze guhitana abantu cyane mu myaka ya vuba, aho nko mu 2021 habaye impanuka ibihumbi, zihitana abarenga ibihumbi 16, mu gihe mu 2022 abapfuye bageze ku bihumbi 21.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!