Chinnagodangy Palanisamy w’imyaka 65, yavuze ko ibi yabikoze kugira ngo we na bagenzi be babwire leta ko niramuka ntacyo ikoze ngo imibereho yabo ihinduke, izisanga batunzwe no kurya imbeba.
Palanisamy na bagenzi be bagera ku 100, bamaze iminsi igera kuri 40 bari ahazwi nka Jantar Mantar, mu Mujyi wa New Delhi, kamwe mu duce abaturage baba bemerewe gukoreramo imyigaragambyo.
Mu kiganiro na BBC, aba baturage bavuze ko nubwo bugarijwe n’amapfa agace k’iwabo gasa n’akibagiranye, bakaba basaba guhabwa inkunga n’amafaranga agenewe abari mu zabukuru, gusonerwa ku nguzanyo z’ubuhinzi, gushyirirwaho ibiciro byiza ku musaruro wabo no kubafasha muri gahunda yo kuhira imyaka.
Mu myambaro gakondo, aba bahinzi bagaragaye bafite imbeba nzima mu kanwa, abandi bateruye uduhanga tw’abantu bavuga ko ari bagenzi babo bapfuye. Hari b’ababa bishwaratuye abandi bisize amaraso.
Bamwe muri aba bahinzi bagiye bagerageza kwiyahura kugira ngo bagaragaze akababaro kabo mu gihe abandi barwara bakananirwa kwivuza kubera amadeni basanzwe bafite.
Kubura kw’imvura n’amazi byatumye muri Leta ya Tamil Nadu ubuzima burushaho gukomera, kubera ko abasaga 40% by’abaturage bayo batunzwe n’ubuhinzi.



















TANGA IGITEKEREZO