Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Mutarama Polisi ya Paris yarashe umugabo wihambiriyeho ibisasu afite n’icyuma, washakaga kwinjira mu nyubako y’icyicaro cya Polisi mu gace ka La Goutte d’Or.
Ikinyamakuru le Point gitangaza ko Polisi yavuze ko uretse uyu barashe, hari n’undi wahise ahunga.
Kuri ubu ku nyubako yitwa Le boulevard Barbès harafunze, ari nako abapolisi bafite intwaro zihambaye bakwirakwizwa muri aka gace.
Abaturage baturiye hafi y’icyicaro cya Polisi nabo bahize bategekwa kuguma mu nzu zabo no gufunga amadirishya yose.
Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo wambyaye ipantaro yo mu bwoko bwa jeans n’agakoti k’ikigina, aryamye n’ibisasu bye iruhande rw’umuryango winjira ku cyicaro cya Polisi.
Ibi bibaye mu gihe hari hashize umwaka umwe ikinyamakuru cya Charlie Hebdo kigabweho igitero, no mu Gushyingo 2015, i Paris hagabwe ibindi bitero byahitanye abantu 130.



















TANGA IGITEKEREZO